
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 17 Ukwezi kwa kabiri Yohana 10.11-21 Ikib.2,7
“…., Uzageza he kutuyoberanye,….” (24). Aho kwishimira umunsi mukuru wo kwibuka kwezwa k’urusengero rw’i Yerusalemu, abantu bamwe bari bashishikajwe no kubaza Yesu ibibazo byo kumugusha mu mutego; ngo nagira ibyo avuga binyuranye n’ibyabo babone uko bamurega. Yesu yamenyaga amagambo akwiriye gukoresha mu gihe runaka, maze ibyo bigatuma ibyo bamutegeshaga byose bifata ubusa. Avugana n’Abayuda, yaberuriye ko icyababuzaga kumwizera ari uko batari abo mu ntama ze (26). Hari ahandi Yesu yabwiye Abayuda ko nibaguma mu ijambo rye bazamenya ukuri, kandi ko ari ko kuzababatura (Yoh.8.31-32). Mu kiganiro cye n’Abayuda, yabasobanuriye inyungu zo kuba uwe, ababwira ko intama ze aziha ubugingo buhoraho kandi ko nta washobora kuzimwambura (28). Uri mu biganza bya Yesu aba ashinganye ku rwego ruhambaye ku buryo nta kintu kibaho cyagira icyo kimukoraho. Ikibazo: Mbese wowe Yesu umwizera ute, wumva kumwizera bituma ugenda nta cyo wikanga? Indir. 109 Gushimisha.