
Ku cyumweru 17 Ukwezi kwa munani Zaburi 99.1-9
Ikib.4
Uwiteka ari ku ngoma,.. (1): Abahanga muri Bibiliya bavuga ko iyi ari zaburi yahimbwe na Dawidi, ikaba isoza urukurikirane rwa Zaburi za cyami zihanura kwima kw’ingoma ya Yesu Kristo ariwe Mesiya. Kwima kw’ingoma y’Imana mu isi ntabwo ari igitekerezo uyu muhimbyi wa zaburi yisangije, ahubwo abanditsi benshi bo mu isezerano rya Kera n’Irishya bagiye babivugaho mu nyigisho zabo (2 Ngoma 13.12), (Yes.35.5). Yesu nawe ahamya ko ariwe wasigiwe gukora uwo murimo (Luka 4.16-19). Ujye uharanira kuba muri ubwo bwami (Luka 12.32). Mose na Aroni bo mubatambyi be, na Samweli wo mu bambazaga izina rye (6): Icyo Mose, Aroni na Samweli bahuriyeho, ni uko bari abinginzi imbere y’Imana, kandi babonye ibitangaza by’Imana. Samweli yabonye Imana ihana inzu ya Eli (1Sam.2.33-36) Mose we yabonye Imana irwanirira ubwoko bwayo (Kuva 17.14-15), naho Aroni we yabonye kugira neza kw’Imana imutoranyiriza umurimo w’Ubutambyi (Lewi.8.6-9). Nubu Imana iracyakora (Yes.59.1-2) Ikibazo: Mbese wowe hari ubwo waba warabonye kugiraneza kw’Imana mu buzima bwawe?