
- This event has passed.
Ku cyumweru 16 Ukwezi kwa gatandatu 2 Abakorinto 10.12-18 Ikib.3
Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka…(18): Pawulo ntabwo yibarana n’Abanyakorinto bayoborwaga n’icyaha, bagatekereza ko bakomeye kubwabo. Ntanubwo Abanyakorinto bigereranyaga n’ababarusha imbaraga gusa, ahubwo bigereranyaga nabo ubwabo. Bivuzeko, bigereranyaga nabo barusha imbaraga, bagambiriye kwibwira, no kwerekana ko basumbye abandi. Pawulo ntabwo yari kwibarana nabo, kubera ko we nabo bari munzira zijya ahantu hatandukanye. Aba Banyakorinto, twabagereranya n’abanyedini b’uyumunsi badakijijwe. Birashoboka kumara igihe mu Itorero, ariko utaramenya Kristo. Pawulo yakiriye Kristo, asobanukirwa ko ibyafite byose, nibyo abasha gukora byose yabihawe kandi abashishwa na Kristo. Kubw’ibyo, ntampanvu yo kwirata yabona, uretse kwirata Kristo. Icyifuzo: Umwuka Wera ajye aturondora, aduhishurire ko igihe cyose dukwiriye kwirata Kristo kurusha twebwe ubwacu, kuko ni we uduha kandi akatubashisha mubyo dufite byose, icyubahiro n’icye gusa. Indir. 168 Gushimisha.