
- This event has passed.
Ku cyumweru 15 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 13.26-41
Ikib.3
Ikib.2 Ariko Imana iramuzura (30): Abayuda n’ubwo bahoraga basoma amagambo y’ubuhanuzi yavugaga ibya Mesiya ntibigeze bamumenya. Ahubwo basohoje iby’ubwo buhanuzi baramwica (27-29). Kristo urupfu ntirwamuheranye kuko Imana yamuzuye. Kuzuka kwa Kristo ni intsinzi y’abakristo. Ubwo Kristo yazutse, abamwizera natwe tuzahindurwa bazima nawe (1Kor.15.20-22). Ese nawe ufite ibyiringiro byo kuzuka ugahabwa ubugingo buhoraho? Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora (36): Imana ubwayo yahamirije Dawidi ko ameze nk’uko umutima wayo ushaka (22), Dawidi yari yareguriye ubuzima bwe gusohoza imigambi y’Imana ku isi. Imana inezezwa cyane no kubona abantu bayo bakora ibyo ishaka, aho gukora ibyo bo bashaka. Gukora ubushake bw’Imana ni ukwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera. Abayoborwa na kamere ntibashobora kunezeza Imana (Rom.8.8). Gusenga: Mana unshoboze gukora ubushake bwawe igihe cyose nkiriho.