
- This event has passed.
Ku cyumweru 14 Ukwezi kwa mbere Yohana 5.1-18 Ikib.1,3
Byuka wikorere uburiri bwawe ugende (11): Abatware ba Bayuda, ntibashakaga kumenya uwakijije uyu murwayi warumaze imyaka mirongo itatu n’umunani amugaye. Icyo bashakaga kumenya ni uwamubwiye kwikorera uburiri bwe k’umunsi w’isabato (12). Mu gihe cya none, usanga hari abantu bakomeye ku migenzo y’idini bigatuma biyibagiza kwifatanya n’abandi mu gushima Imana kubyo yabakoreye. Birakwiye ko twisuzuma. …Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha ukundi (14): Yesu akiza uyu muntu ntabwo yamukijije uburwayi gusa, ahubwo yarokoye n’ubugingo bwe arabweza, asaba uwakijijwe kwirinda kwiyanduza ukundi. Kuri Yesu, iyi yari inzira yo kugaragaza ko icyaha aricyo kigira ingaruka mbi kurenza kumugara imyaka 38. Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora (17): Yesu ntiyagerageje gusobanurira aba batware ko atigeze akiza umurwayi ku isabato, ahubwo yabasobanuriye ashize amanga ko Imana igikora ibitangaza kugeza n’ubu. Zirikana: Imana yacu ntabwo inanirwa, kandi ntabwo iruhuka, iteka ihora ikorera abayizeye (Zab.121.4). Indir.75 Agakiza.