Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 13 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 17.16-34

Ukwezi kwa karindwi 13

Ikib.1,3

Ikib.1,3 Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ,ahagarika umutima cyane (16): Umujyi wa Atenayi wahangayikishije Pawulo cyane kubera ko yasanze barasaritswe no gusenga ibishushanyo. Harimo amatsinda abiri (Abepikurayo n’Abasitoyiko) yigishaga inyigisho zo kwinezeza no kwishyira ukizana kwa muntu biganisha ku byaha.Umuntu w’Imana arangwa no kubabazwa n’ibidatunganye bikorwa n’ikiremwamuntu bimujyana mu rupfu (Yer.8.23). Ariko Abagabo bamwe bifatanya na we barizera (34): Nubwo Pawulo yahuye n’ibikomeye muri uru rugendo rw’ivugabutumwa, ntiyacitse intege ahubwo yakomeje Ivugabutumwa bituma abantu b’ingeri zose bizera Yesu barimo abagore b’abanyacyubahiro n’abagabo b’abanyabwenge (Ibyak.17.12; 34). Hari abibaza ko gukizwa ari iby’abantu baciriritse, batize cyangwa batagifite imbaraga. Abatekereza batyo ujye ubabwira ko muri Yesu nta mukire nta mukene, nta muyuda, nta mugiriki ko buri wese akeneye gutabarwa agakizwa. Hahirwa uwabimenye akabyitaho. Indir. 411 Gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi 13

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN