Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 11 Ukwezi kwa kabiri Yohana 8.48-59 Ikib.1

February 11, 2024 - February 12, 2024

“…Ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya,….” (48). Kenshi abantu bagiye bitiranya Yesu kugeza n’aho bavuga ko afite dayimoni. Aha ho Abayuda bamurebeye mu by’amoko batangira kumwemeza ko ari Umusamariya. Ku Bayuda, Umusamariya yari umuntu udashobotse, uri kure y’Imana. Ibaze noneho kumva uwo muntu ari we ubabwira ko uwumva ijambo rye atazapfa iteka ryose. Bigeze aha bahise bemeza neza ko afite dayimoni kuko bumvaga ko ataruta Aburahamu n’abahanuzi babo bafataga nk’abakomeye, nyamara abo bahanuzi babo bakaba bakaba barapfuye (52-53). Yesu yageze aho ababwira ko yabanjirije Aburahamu kubaho (57-58), nuko batora amabuye yo kumutera, biyumvisha ko atuka Imana yabo (59,54-55). Umugambi w’Imana ntacyawurogoya, Yesu yananijwe kenshi n’abatari bake, ariko kuko hari umugambi uva mu rukundo rw’Imana twaracunguwe, ubu turi abana b’Imana (Gal.3.26) Gusenga: Mana Data, mpa kumva neza ijambo ryawe no kugusobanukirwa, kandi unshoboze gukora ibyo nahamagariwe. Indir. 348 Gushimisha.

Details

Start:
February 11, 2024
End:
February 12, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN