Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 10 Ukwezi kwa munani Matayo 21.12-22

Ukwezi kwa munani Taliki 10

Ikib.3

Byandiswe ngo Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi (13): Inzu y’Imana, ni aho gukorerwa ibyiza gusa, bishimwa n’Imana. Ariko Abisirayeli bari barahahinduye ahantu haberaga ubwambuzi. Yesu ntabwo yababajwe n’uko bacururizaga mu rusengero gusa, ahubwo bongeye ho no kuhakorera ubwambuzi kandi bizira. Abatambyi, n’abigisha mategeko bari babishyigikiye kubera ko ibyagurwaga bijya gutambwa ho ibitambo, byagurwaga kugiciro gihanitse bikongera umutungo w’idini ryabo. Ibyo byakorwaga uko umwaka utashye, Abayuda bagaturuka mu bihugu byose bakajya i Yerusalemu (Luka 2.41), bagombaga kuvunja, kubera ko bakoreshaga amafaranga atandukanye nayo bakoreshaga hanze, kugira ngo batange umusoro wo mu rusengero, kandi babashe kugura ibitambo. Yesu amaze kubacyaha, abari barahejwe mu rusengero babonye uko binjira, bahura na Yesu ukiza. Nta mpamvu nimwe Yesu yaha urwaho ngo ibangamire ubutumwa bwiza. Icyifuzo: Sengera abakozi b’Imana kugira ngo basobanukirwe neza ibyo Umwami ashima, birinde gutwarwa n’imyumvire y’isi turimo.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 10

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN