Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 9 Ukwezi kwa munani Matayo 21.1-11

Ukwezi kwa munani Taliki 9

Ikib.2

Dore umwami wawe aje aho uri, Ari uw’ineza ahetswe n’indogobe, n’icyana cy’indogobe (5): Ibi byari byarahanuwe n’umuhanuzi Zekaliya (9.9). Ashaka kuvuga Umwami wacu Yesu wagombaga kuza kuducungura yicishije bugufi. Abahanga bavuga ko mubusanzwe mu muco w’Abisirayeli, indogobe zakoreshwaga mugihe cy’amahoro, zitwara abantu n’indi mizigo; naho ifarasi zo zigakoreshwa mu ntambara (Zab.20.12). Yesu nubwo ari umwami w’Abami ariko yinjiye i Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe. Ibi byerekana guca bugufi kwa Yesu, ndetse ko ubwami bwe butandukanye n’imyumvire y’isi. Muri iyi minsi ya none bigaragara nk’aho bigora abakozi b’Imana bamwe guca bugufi, nyamara Yesu yatubereye urugero rwiza kuva akivuka (Luka 2.7). Zirikana: Yesu ni umwami w’amahoro tumwigireho.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 9

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN