Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 8 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 8.1-17 Ikib.3

June 8, 2024 - June 9, 2024

Jyana na Aroni n’abana be na ya myambaro, na ya mavuta ya elayo yo gusiga (2): Kwimika abatambyi wari umurimo ufite imihango myinshi irimo ibisabwa byinshi, kandi byagombaga gukorwa abantu bose babireba (3). Imirimo yose Mose yayikoze ayitayeho, kuko uyu murimo w’ubutambyi wari umurimo Imana igenzurira hafi. Mose yakoze byose nk’uko Uwiteka yabitegetse, ndetse kuri buri murimo akareba ko byakozwe nk’uko Imana yabitegetse (4,9,13,17). Mose azana Aroni n’abana be arabuhagira (6): Mose ntiyabategetse kubyikorera, ni we ubwe wabuhagiye, arangije abambika imyambaro yera, iyo mirimo yerekana umurimo wabo harimo; urimu na tumimu byo kugisha inama (8), ndetse n’ikamba ryerekana ko yerejwe Uwiteka (9). Mbere yo kujya mu murimo w’Imana, abatambyi bagombaga kwezwa kandi bagahora bambaye imyambaro igaragaza kwera kwabo (Ibyah.19:8). Inama: Umukristo nyawe ahora yera kandi akwiriye kuragwa n’imbuto nziza (Mat.3.7).

Details

Start:
June 8, 2024
End:
June 9, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN