
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 7 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 10.1-23a
Ikib.1
Ikib.1 Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana(4b): Koruneliyo wabarirwaga mu banyamahanga (ntabwo yari Umuyuda), yubahaga Imana, kandi agakurikiza imigenzo y’idini y’Abayuda (1- 2). Imana yumvise gusenga kwe ndetse imutumaho marayika. Uko turushaho gushakana Imana umwete nayo iratwigaragariza (Imig.8.17-21). Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira (15): Mu iyerekwa Petero yagize, yabonye inyamaswa z’amoko yose harimo izizira n’izitazira maze ategekwa kuzirya, ariko kuko yitwararikaga amategeko cyane, byatumye Petero yanga guhita yumvira. Nyamara umwuka yamwemeje ko ibyo yita ibizira Imana yabihumanuye.Uku guhumanurwa kw’ibizira gufite ibisobanuro bibiri: 1. Kubirebana n’ibiribwa ibyo Imana yaremye byose ni byiza ntiharimo icyo gutabwa (1Tim.4.4-5). 2. Kuba Petero yaremeye gucumbikira intumwa za Koruneriyo ni intambwe yari ateye yo kwemera abanyamahanga. Uwo mubano wa gicuti wari ubujijwe mu migenzo y’Abayuda. Imana ishimwe ko natwe abanyamahanga yatwinjije mu isezerano ryayo (Ef.3.4-6). Indir.49 Gushimisha.