Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 6 Ukwezi kwa mbere Yohana 2.13-25 Ikib.1

January 6, 2024 - January 7, 2024

Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro (16): Uko umwaka utashye, Abayuda barengeje imyaka 12 bari barategetswe kuza i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika (Luka 2.41-42). Gutanga ituro n’igitambo mu gihe cy’ihongerero byari itegeko ry’Imana (Guteg.16.2; Kuva 30.11-14). Abayuda babaga baje mu munsi mukuru wabibutsaga imbabazi Imana yabagiriye, ibavana muri Egiputa ikabageza i Kanani. Kubera ko benshi babaga bavuye mu bindi bihugu, ntibyari byoroshye kuba baturukana iwabo amatungo bifashishaga mu gutamba ibitambo nk’uko amategeko ya Mose yari ari (Lewi.1.2). Aho ni ho haturutse kuvunjisha amafaranga yo mu bihugu baturutsemo kugira ngo babone uko bagura inyamanswa zo gutamba. Icyo Yesu yanze ni uko ibyari ugufasha abavuye kure byahindutse isoko rikazana ubwambuzi n’imivurungano mu nzu y’Imana. Dukwiriye guhora twibuka ko insengero zacu ari izo guhesha Imana icyubahiro. Zirikana: Imibiri yacu Pawulo yavuze ko nayo ari insengero z’Umwuka Wera (1Kor.6.19). Nayo ikwiye guhesha Imana icyubahiro. Indir.73 Gushimisha.

Details

Start:
January 6, 2024
End:
January 7, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN