Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 5 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 14.19-28

Ukwezi kwa karindwi Taliki 5

Ikib.3

Ikib.3 Batera Pawulo amabuye (19): Babikoreye imbere mu mudugudu mu cyimbo cy’aho bari basanzwe bicira abantu inyuma y’umudugudu (7.5). Ibi byateye Pawulo inkovu agarukaho mu ba (Gal.6.17). Mu bihe bya kera inkovu mu muco wa kigiriki cyari ikimenyetso gishyirwa ku mbata cyangwa ku nyamaswa. Imibabaro ya Pawulo yarimo: guterwa amabuye (14.19), gukubitwa (16.22, 2Kor.11.25), uburwayi (2Kor.12.7) byerekana ko ari imbata ya Kristo. Ese twebwe muri iki gihe cyacu ni ibiki bitugaragaza ko turi imbata za Kristo; ese dufite ikimenyetso? (Ibyak.14.1).Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose (23): Bumwe mu busobanuro bw’ijambo “kubatoraniriza” mu kigiriki bisobanuro gushyiraho cyangwa gutoranya utitaye ku mabwiriza runaka, kubera ko aya yari amatorero mashya yakomokaga mu bantu bafite imico Umusomyi wa Bibiliya 2025 76 ya gipagani, Pawulo na Barinaba bashobora kuba aribo bayatoranije Kandi bagashyiraho abakuru bayo. Icyifuzo: Sengera abakuru b’Itorero mu gihe batoranya abo kubafasha umurimo bajye bayoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo ubutumwa bwiza butagira inkomyi (ibyak 6.3). Indir.195 Gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 5

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN