
Kuwa gatandatu 30 Ukwezi kwa munani Yobu 12.1-25
Ikib.1
Umutima w’uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba (5): Guceceka kwa Yobu kwamuhaye gusubiza adatinya, kuko yabonye yuko ari kumwe n’abantu babuze ubwenge (Zab.94.7-9) yabashubije abaseka (2-3). Yesu ari ku musaraba, baravuze bati: mureke turebe yuko Imana iza kumutabara (Mat.27.43), niba itamutabaye ni uko itamuzi (niko bibwiraga). abiringiye Imana by’ukuri ntizabakorwa n’isoni, ntibahungabana, kubabara kw’akanya gato niko katuremamo ubwiza buzaza. Ubwenge n’imbaraga bifitwe n’Imana (13): turasabwa kwizera, kandi tukemera ubwenge bw’Imana, n’uburyo ituyobora, n’ukuntu itarobanura kubutoni (Yes.40.26, Dan.2.20). ku Mana niho haturuka byose, niyo ikinga ntihagire ukingura (14) yayoboye Yakobo na Yosefu mu isezerano rya Abrahamu (Itang.37.28). Ibyo tudasobanukiwe, ibitunanira n’ibiturenze byose bihishwe amaso yacu, byahishuriwe muri Kristo wabambwe, kandi yatwigishije kwizera. Icyifuzo: Saba Imana ubwenge mubyo ukora byose. Indir. 394 Gushimisha.