
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 3 Ukwezi kwa kabiri Yohana 7.1-13 Ikib.1.3
Ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora (8b): Muri iyi mirongo turabonamo ibibazo bitari bimwe byari bizengurutse Yesu aho yari atuye i Galilaya: 1. Kutagira umudendezo wo kujya i Yerusalemu nubwo hari impamvu zitari zimwe zamusabaga kujyayo nk’uwo mu bwoko bw’Abayuda.2. Umuhamagaro we wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (3-4). Hejuru y’ibyo bibazo, Yesu ntiyateshutse ngo akore ibyo abantu bamushakagaho, ahubwo we yiyemeje gukomeza umurongo w’icyamuzanye mu isi, buri kintu akagikora mu gihe cyacyo. Mbese wowe iyo uhuye n’ibiguhinyuza ngo uteshuke ku by’Imana igushakaho, ubyitwaramo ute? Aho ntiwaba ukora ibikoroheye bitagushyira mu kaga cyangwa ibituma ukomeza kugaragara neza imbere y’abantu? Imbuzi: Mu bihe birushya witoze kujya uhitamo neza, kandi usabe Imana kugushoboza. Indir. 188 Gushimisha.