
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 2 Ukwezi kwa munani Abacamanza 21.1-25
Ikib.3
Nuko--- bicara imbere y’Imana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane (2): Abisirayeli nubwo batsinze Ababenyamini bababajwe nuko babuze umuryango umwe mu Bisirayeli. Ababenyamini bari umuryango wa Benyamini mwene Yakobo, akaba umuhererezi muri bene se, ava inda imwe na Yosefu (Itang.46.19). Wari umuryango w’ingenzi utarashoboraga kuzima muri Isirayeli, kabone n’ubwo hariho indahiro yarahiwe n’Abisiraheli bamaze kubatsinda. Ese hari ubwo ujya wisubiraho iyo usanze wafashe icyemezo kigirira undi ingaruka mbi kabone n’ubwo yaba yaguhemukiye? Havumwe uzashyingira umubenyamini (18): Kubera ko indahiro yabo itashoboraga gukuka, Abisirayeli bagize n’ubutwari bwo gushakira Ababenyamini barokotse abagore kugira ngo umuryango utazima, babanje kubashakira abakobwa 400 b’i Yabeshi y’i Galeyadi. Imana ni duha imbaraga tujye twiga kuberaho n’abandi batazifite. Zirikana: Imana yacu ni urukundo ntabwo ireka umuntu iteka, ahubwo iramukurikirana ikamukiza.