Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 29 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 14.33-57 Ikib.6

June 29, 2024 - June 30, 2024

Inzu yanjye iransusira n’ifashwe n’umuze (35): Twabonye ibibembe bifata abantu, bigafata imyambaro, noneho bigeze no ku nzu. Umutambyi ni we na none ugomba gusuzuma inzu, akemeza ko ihumanye (37) ndetse agategeka n’ibigomba kuyikorwaho (40). Bazasenye iyo nzu, amabuye yayo n’ibiti byayo, n’ingwa n’ibyondo byayo byose, babijyane inyuma y’uwo mudugudu ahantu hahumanijwe (45): Umuze wanze kuva mu nzu watumaga bagomba kuyisenya, ndetse n’ibiyigize byose bakabijugunya kure y’aho abantu batuye. Nk’uko umuntu ashobora kwinangira mu byaha akaba akahebwe, akaba nta bindi byiringiro ashigaje uretse gucirwaho iteka (Rom.1:28, Heb.6:4-6), n’iyi nzu nayo basukura ikanga yabaga yabaye akahebwe, nta kindi itegereje uretse gusenywa. Guhumanuka kw’inzu, kimwe no guhumanuka k’umuntu, byasabaga ko umutambyi abyemeza kandi agatamba ibitambo byateganijwe bigaragaza guhumanuka (48-49). Imbuzi: Mwirinde hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana (Heb.12:15).

Details

Start:
June 29, 2024
End:
June 30, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN