
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 28 Ukwezi kwa gatandatu Hoseya 2.16-25
Q 3
Ikib.2 Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda mujyane mu kidaturwa mwurure (16): Nyuma yo kwinangira imitima Imana yabateje umwami w’Ashuri mu mwaka wa 722 asenya i Samariya Abisirayeli bajyanwaho iminyago (2 Abami17:1-6). Ibi byabereyeho kugira ngo ibajyane ahantu bazashobora kuyumva no kuyumvira. Uwo munsi uzanyita Ishi umugabo wanjye (18a): Ishi ni izina ry’igiheburayo rivuga umugabo, mu gihe umugore yitwa isha. Imwe mu miryango ya Isirayeli imaze guhabwa gakondo zabo ntiyirukanye Abanyakanani bari bahatuye ahubwo yabanye nabo (Yos.16.10; 17.12.). Abisirayeli batangiye kuramya Baali na Ashera ibigirwamana bavugaga ko bitanga uburumbuke n’urubyaro bakabisenga babyita Imana yabo. Nyamara nta mpamvu nimwe bari bafite yo kuyitiranya kuko yari yarabibwiye (Kuva 3.13-15,2,3). Nubona amahoro ntukibangirwe Imana yayaguhaye ikagukura mu makuba y’umwanzi Satani. Zirikana: Hari ibihamya byinshi biduhamiriza ko Imana yacu ari iyukuri, sagiza abandi ubuhamya bwawe. Indir. 97 Gushimisha