Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 27 Ukwezi kwa mbere Amosi 5.18-27 Ikib.4

January 27, 2024 - January 28, 2024

Mbese uwo munsi w’Uwiteka murawushakira iki ?(18): Umunsi w’Uwiteka, wari kuba umunsi Uwiteka yagombaga kwiyerekana nk’umugenga w’ibiri mu isi byose, abantu bose bagacishwa bugufi imbere ye (Yes.2.11,17). Biragaragara ko Abisirayeli bifuzaga uwo munsi ko waza vuba, kuko batari bazi neza iby’uwo munsi w’Uwiteka, nyamara wagombaga kuba umunsi uteye ubwoba kuruta uko babyibwiraga (20). Ni umunsi wo gucirwa urubanza kwabo, aho kuba uwo gutabarwa (19). Natwe Abizera bo mu Isezerano rishya, twiteguye umunsi w’Umwami wacu Yesu (1Kor. 1.8). Dukwiye kuwitegura mu buryo butandukanye n’ubwo n’Abayisirayeli bari bawiteguyemo; Twizeye, kandi twiyeza, kugira ngo tutazabaho umugayo. Nanga ibirori byanyu, kandi ntabwo nezezwa no guterana kwanyu kwera (21): Ntabwo ari Amosi wenyine wahanuye ko Imana itanezezwa n’idini ry’uburyarya, na Yesaya yarabihanuye (Yes.1.11-14). Zirikana: Tube maso, twirinda umusemburo w’Abafarisayo (Luka 12.1). Indir. 189 Gushimisha.

Details

Start:
January 27, 2024
End:
January 28, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN