
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 26 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 18.1-13
Ikib.3
Muriyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite (1): Birashoboka ko kubera kutagira Umwami muri Isirayeli ariyo mpamvu abantu bagombaga kwishugurikira bishakira Gakondo. Umuryango w’Abadani wakererewe kubona gakondo, birashoboka ko byaba byaratewe n’imbaraga nkeya cyangwa igihe cy’Imana cyari kitaragera. Abatasi b’intwari batanu nibo bafashije kumenya igihugu cya Efurayimu kwa Mika. Umurimo w’ubutasi wari umenyerewe mbere yo gutera igihugu mu Bisirayeli (Yos.2.1-3). Igihe cyose Imana idutumye iba yateguye umuntu uzaba mu runde rwacu kugira ngo dushobore umurimo idutumye (Kuva 4.14-15). Abatasi bagezeyo basanzeyo wa mutambyi Yonatani w’umulewi, maze ababwira ukuntu yabaye umutambyi wa Mika kubera ibihembo. Ibyabaye kuri uyu mutambyi, tubibona no ku bakozi b’Imana bamwe bagira icyo bakorera umuntu aruko abahaye amafaranga. Icyifuzo: Sengera abakozi barangwa no gukorera indamu mbi, ibyo ntibiheshe Imana icyubahiro.