Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 24 Ukwezi kwa kabiri Yesaya 40.1-11 Ikib.5

February 24, 2024 - February 25, 2024

“Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu” (2): Ubu buhanuzi bwa Yesaya burabwira ubwoko bw’Abayuda. Ni iyerekwa ry’uko bizaba bimeze mu gihe bazaba bavuye mu bunyage. Ni amagambo ahumuriza imitima ishavuye, abwira abatuye i Yerusalemu ko ibyago bishyizweho iherezo. Hari ibihe bikomeye abo tubana bajya banyuramo, ariko ugasanga ntawe ubitayeho. Ese wumva waba umwe mu bahumuriza imitima ikomeretse, ndetse bakunga abantu n’Imana? (2 Kor.1.3-5) “Izaragira umukumbi wayo nk’umushumba.....kandi izonsa izazigenza neza” (11): Imana twizeye ni inyamaboko (Zab.79.11), Ni umwungeri utazimiza (Zab.23.1). Yita ku bo aragije amaboko ye. Mu bigeragezo uhura nabyo, ujye uhora uzirikana ko icyo Imana yakuvuzeho izagisohoza. Ni Imana izitamurura ahari amarira ihasimbuze ibyishimo. Gusenga: Mwami Yesu, uyu munsi unyemerere ngendane nawe, kandi umpe kumva ijwi ryawe rimpumuriza. Indir.18 Gushimisha.

Details

Start:
February 24, 2024
End:
February 25, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN