Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

Kuwa gatandatu 23 Ukwezi kwa munani Yobu 5.1-27

Ukwezi kwa munani Taliki 23

Ikib.3

Ikib.3 Hamagara noneho, hari uwagusubiza (1): Elifazi mugukomeza ikiganiro, arereka Yobu y’uko Abera ntagihe bata cyo gutega amatwi inkozi z’ibibi (mbese ni uguhumuriza ?) hari igihe dusimbura Imana mu bucamanza (Rom.8.33) n’ubu wasanga amatorero agifite abakristo bamwe bakimeze nk’iz’inshuti za Yobu zifite imyumvire idahwitse. Twirinde guhuza ibigeragezo n’imyitwarire, kuko gukeka kuvamo kwibesha, twe guha Satani urwaho kuko icyo agambiriye ni ukudutandukanya (Yoh.10.10). Hahirwa umuntu Imana ihana (17): N’ubwo ibyabaye kuri Yobu , Elifazi abibona nk’igihano ; ariko yuzuye umwuka w’ubuhanuzi atabizi, atanabishaka (17-27). Mu mvugo ikomeretsa, imana icishijemo umuyaga womora, inzira z’Imana ntawazimenya. Maze nawe nihagira ushaka kukubwira amagambo agukomeretsa uzayatege amatwi utuje uzakuramo ibiguhumuriza (Yoh.13.7) ni koko umubyeyi ahana umwana akunda kugira ngo amugarure munzira. Zirikana: Umuyaga Satani arekura, ukurikirwa n’urukundo rw’Imana iyo tugize gutuza. Indir 77 agakiza.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 23

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN