
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 22 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 11.1-23 Ikib.4
Ibi abe ari byo bifite ubugingo mujya murya mu nyamaswa n’amatungo (2): Kwera Imana isaba abantu bayo bifata ku bintu byose kugeza no ku nyama z’inyamaswa bazarya. Inyamaswa zatῡye inzara kandi zikuza ni zo bagombaga kurya (3), ariko izifite kimwe muri ibyo ariko ntigire ikindi; isatuye inzara ariko ntiyuze (7) cyangwa iyuza ariko ntisature inzara (4,5,6) yabaga ari ikizira. Ibi abe ari byo mujya muzira mu bisiga ntibikaribwe ni ibizira (13): Mu mahanga yose ibyinshi muri ibi bisanzwe bitaribwa: ni ibisiga birya inyama, ibindi byigaburira imyanda iva mu byapfuye. Isirayeli isabwa kutarya zimwe mu nyamaswa zigenda ku butaka, ibisiga biguruka n’ibigenda mu mazi tumaze kubona. Abahanga bagaragaje ko zimwe muri izo nyamaswa n’ubundi zari zisanzwe zitaribwa n’abazitunze, naho inyama z’izindi zishobora guteza ibibazo by’ubuzima ku baziriye. Gushima: Imana ishimwe yadukuriyeho iyo miziririzo yose (Ibyak.10:11-15) kuko n’ubundi ibyo byose nta mumaro bifite kuri twe mu buryo bw’Umwuka (Kol.2: 21-23).