
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 21 Ukwezi kwa gatandatu Abacamanza 11.1-28
Ikib.1
Ikib.1 “Ngwino ube umugaba wacu tubone uko turwana n’Abamori”(6): Yefuta yari umwana udafite agaciro mu muryango na bene se, kuko yari umwana w’indaya (1), ariko yari mwene Geleyadi mu muryango wa Manase. Biranashoboka ko abantu b’inguguzi yeteranyije ubwo yari impuzi bari abantu badashobotse, ari amabandi abuza abandi umutekano (3). Imana yacu ishimwe kuko hari ubwo itoranya aboroheje kugira ngo ibakoreshe ibikomeye. Yosefu nawe Imana yamutoranyije imukuye munzu y’imbohe imugira umutware wa Egiputa( Intang.41.41-42), Dawidi we yatoranyijwe yari umushumba (1Sam.16.11- 13). Mbese hari ubwo ujya wibuka aho Yesu yagusanze akagutoranya ngo ubisanginze abandi? Mbese ni wowe wakitunyaga? (23b): Uwiteka Imana yabahaye igihugu cya Kanani akoresheje amaboko ya Yosuwa, bakimazemo imyaka 300 umwami w’Abamori yibwira ko yakibambura (26-28). Ariko Imana ihora irengera ubwoko bwayo, ntiyita ku migambi y’ababi. Zirikana: Dayimoni iyo avuye mu muntu ntabwo ajya kure, ahora amutegereje ko acika intege ngo amusubiremo(Luk.11.24). Indir.426 Gushimisha.