Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 20 Ukwezi kwa mbere Yohana 6.41-59 Ikib.5

January 20, 2024 - January 21, 2024

Urya umibiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho (54): Inshuro nyinshi Yesu Kristo yavugiraga mu migani, agakora kuburyo abo abwira bagira ubutumwa bakuramo. Muri iyi minsi yavuzemo ko ari umubiri akaba n’amaraso, hari mu minsi itegura pasika. Bigaragaza ko yarimo acira abari aho amarenga, agaragaza ko gupfa no kuzuka byari byegereje, akaba ari nabwo igitambo nyakuri cy’ibyaha cyari kigiye kuboneka. Kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyokunywa by’ukuri (55): Iki ni ikigereranyo cyerekana ko muri Yesu ariho honyine abashonje n’abafite inyota babonera ibibahaza (35; Mat.5.6). Yesu aduhamiriza neza ko abizeye ibi bafite ubugingo buhoraho(54). Ineza Imana yatugiriye ni uko yaduhaye umwana wayo w’ikinege ntakiguzi dutanze, ahubwo twakijijwe kubw’ubuntu (Ef.2.8). Zirikana: Iyo twakiriye kandi tukaguma muri Yesu na we aguma muri twe ibyo bikaduhesha kuzabaho iteka ryose. Indir. 85 Gushimisha.

Details

Start:
January 20, 2024
End:
January 21, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN