
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 19 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 20.1-16
Ikib.1,3
Kuwa mbere w’iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima (7): Uyu munsi kandi witwaga umunsi w’umwami wacu kuko ariwo Yesu yazutseho 81 Umusomyi wa Bibiliya 2025 (Yoh.20.1), niwo Umwuka yamanukiyeho (Lewi. 23.9-11, Ibyak.2.1) ni nawo itorero rya mbere ryateraniragaho (1Kor.16.2). Umwanditsi witwa Justin, wahowe Imana wabayeho mu mwaka wa 155 nyuma y’ivuka rya Yesu, mu nyandiko ze ahamya ko itorero rya mbere bahuraga ku munsi w’umwami wacu, ariwo Yesu yazukiyeho. Umunsi n’iminsi byagiye biteza impaka,ndetse n’uyu munsi hari abantu babaho bahangayikishijwe n’uko hari umunsi batubahirije. Ariko Pawulo yandikira Abakolosayi yabibukije ko hatagira ubacira urubanza kubera umunsi n’ibindi bisa nabyo (Kol.2.16-17). Ubuzima bw’umukristo ntibushingiye ku munsi cyangwa ibihe ahubwo bushingiye ku kuba Yesu yarazukiye muri we akamuhindura icyaremwe gishya. Zirikana: Niba utaraha ubuzima bwawe Yesu ngo abwigarurire, umunsi n’iminsi mikuru ntacyo izakumarira kuko ibyo aba ari igishushanyo.