Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

Kuwa gatandatu 16 Ukwezi kwa munani Matayo 22.34-46

Ukwezi kwa munani Taliki 16

Ikib.2

Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose (37): Iri niryo tegeko Yesu yababwiye ko riruta ayandi. Biragaragara ko abamubajije, bamubajije bamugerageza (34). Ariko Yesu buri gihe yabaga afite ibisubizo bikwiye. Itegeko ryo gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda, rihwanye niri tegeko ryo gukunda Imana, kuko iyo ukunze mugenzi wawe uba ukunze Imana (Yoh.4.20). Abafarisayo bari bazi amategeko mu mutwe, ariko ntabwo yari yarigeze agera mu mitima yabo. Gukunda, bisaba umutima. Yesu yaje gushaka imitima yacu, ntabwo yaje kudusaba kubahiriza amategeko nkuko Abafarisayo babigenzaga (Ezek.36.26-27; 2 Kor.3.3). Yesu, ni Umwami w’amahoro, urukundo, imbabazi n’ubuntu. Gusenga: Mana Data mpa imbaraga zo gukunda abantu bose ntarobanura ku butoni, ahubwo ijambo ryawe rinyiyoborere rimfashe no gusabira abanzi banjye.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 16

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN