
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 15 Ukwezi kwa gatandatu 2 Abakorinto 10.1-11 Ikib.1
Njyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw’ubugwaneza n’ineza bya Kristo (1): Pawulo yahuye n’abamurwanya mw’ivugabutumwa, ariko ntabwo byamuciye intege, kuko we aziko ari Satani urwanya umurimo w’Imana (3-5). Ahubwo yahisemo kubahugura aciye bugufi, kandi agengwa n’ubugwaneza n’ineza bya Kristo. Ibi ntabwo bisanzwe mumyunvire y’abantu. Ibisanzwe nukuvuga nabi abatuvuga nabi. Kubera ko Pawulo yamenye ubugwaneza n’ineza bya Kristo. Ntawashidikanya ko ya nabasengeraga cyane. Yabamenyesheje ko ubutware yahawe na Yesu, ko arubwo kububaka gusa, atari ubwo kubasenya. Pawulo yabakanguriye kudaca imanza barebeye kubigaragarira amaso, ahubwo kumenya ko abantu bose ar’abagaciro kangana imbere y’Imana. Yagaragaje urukundo abafitiye, mukwerekana ko icyo agambiriye aruko bakumvikana bakabana neza, bagafatanya gukora umurimo w’Imana. Ikibazo: Mbese bene uru rukundo nirwo dukunda abaturwanya?