
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 14 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 13.13-25
Ikib.1,3
Bagabo bene Data niba mufite amagambo yo guhugura nimuyatubwire (15b): Nyuma y’uko abari bateraniye mu isinagogi bari bamaze gusomerwa ibyanditswe byera Pawulo ahawe umwanya wo guhugura yongera kwibutsa abari aho uburyo Imana yakuye ubwoko bwayo muri Egiputa. N’ubwo mu rugendo abisirayeli batitwaye neza, Imana yarabihanganiye ibageza mu gihugu cy’isezerano (17-19). Uwiteka ni umunyembabazi kandi ahorana umugambi mwiza ku bwoko bwe (Yer.29.11) Si ndi we, ahubwo hariho uzaza hanyuma yanjye,..(25b): Pawulo yongeye kwibutsa uburyo Yohana yaje ari integuza ya Yesu Kristo yigisha iby’umubatizo no kwihana (24), ariko agaragariza abamukurikiye ko atariwe Kristo. Yagaragaje ko Kristo amurusha imbaraga n’icyubahiro kuko Yesu we azabatirisha Umwuka Wera. (Mat.3.11). Kristo niwe wenyine ufite ubushobozi bwo guhindura umuntu wese uteye intambwe yo kwihana. Zirikana: Ivugabutumwa ryose rikwiye kuba rishingiye kuri Kristo, kuko ariwe nzira n’ukuri n’ubugingo (Yoh.14.6).