Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 12 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 17.1-15

Ukwezi kwa karindwi Taliki 12

Ikib.2,3

Aba Bose bagomeye amategeko ya Kayisari (7): Iki cyari ikirego gikomeye bareze Pawulo na Sila ubwo bari mu Ivugabutumwa i Tesalonike. Bashakaga kugaragaza ko kwimika Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ari ugushyigikira Umwami mukeba usumba Kayisari. Witegereje neza urasanga ari nacyo cyaha baregaga Yesu bavuga ko yashatse kwigira Umwami (Yoh.18.33). Ibyabaye ku ntumwa byo kurenganywa ntibyabatunguye kuko Yesu yari yarabivuze (Mat.5.11-12). Natwe dufite byinshi twigira ku ntumwa birimo kudacogora kuvuga ubutumwa kabone niyo haba hari ibibazo (10). Ariko abo bari beza kuruta ab’i Tesalonike (11): Abantu b’i Beroya hari ibyabarangaga dukwiye kubigiraho: 1. Gutega amatwi ijambo ry’Imana, 2. Kwisomera ibyanditswe kugira ngo barebe ko ibyo bababwiye bihura n’ukuri kwa Bibiliya. Umwanditsi w’igitabo “Kurinda umukumbi w’Imana” (paji ya 43) yavuze ko “ijambo ry’Imana aricyo gipimo nyacyo inyigisho zose zigomba gupimirwaho”.Ikintu cya gatatu cyarangaga abantu b’i Biroya ni ugufasha abakozi b’Imana (20.4). Zirikana: Gusoma ibyanditswe byera bikwiye kuba intwaro ya buri mu Kristo. Indir. 385 Gushimisha

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 12

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN