
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 10 Ukwezi kwa kabiri Yohana 8.31-47 Ikib.2,3
---Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri (31): Yesu yakurikijeho ikiganiro cye n’abari barabamaze kumwizera. Kwizera Yesu ntibivuga ko umuntu aba ageze iyo ajya, ahubwo nibwo aba atangiye urugendo. Yesu yakoresheje amagambo “…muzaba abigishwa banjye…”, bisobanura ko iyo umuntu amwizeye akamwakira mu buzima bwe, aba yemeye kuba umwigishwa we, akaba agomba kuguma mu ijambo rye. Muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura (32): Abayuda bibwiye ko bazabaturwa ububata bw’umubiri, ariko Yesu abamenyesha ko ari ububata bwo gukora ibyaha (35). Mbese iyo twumvise ijambo ry’Imana rivugwa mu nsengero zacu ntihariho ubwo tutarisobanukirwa bikatubuza gukura mu by’Umwuka? Gusenga: Mana Data, nshoboza kwiyegurira Yesu burundu, kugira ngo anshoboze gusobanukirwa Ijambo ryawe. Indir. 361 Gushimisha