
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 1 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 4.1-21 Ikib.1
Niba ari umutambyi wasizwe ukora icyaha, agashyirisha ku bwoko bwose urubanza (3): Biratangaje cyane ko Imana yemeza ko icyaha cy’umutambyi kitagarukira kuri we gusa, ahubwo gifata n’ubwoko bwose, kuko yasῑgiwe kubuhagararira imbere y’Imana! Iyi ni imbuzi ikomeye cyane ku muntu wese ufite abo ahagarariye ayobora, icyaha cy’umuyobozi kigira ingaruka zigera kure! Atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy’umusore kidafite inenge (3): Igitambo cy’umutambyi gitandukanye n’icy’abandi: nk’uko icyaha cye gifite ingaruka kuri benshi ni ko n’igitambo asabwa kugitambira ari kinini kuruta ibisabwa abandi. Niba ari iteraniro ry’Abisirayeli ryose rikoze icyaha ritacyitumye kigahishwa amaso yaryo (13): Hari ibyaha by’abantu ku giti cyabo ariko hari n’ibyaha by’igihugu cyose! Isi ya none ishaka ko icyemejwe na benshi kiba ukuri, ariko hano Imana itwereka ko nyamwinshi idahindura icyaha ngo kibe ikintu cyemewe! Gushima: Warakoze Yesu wishyizeho ibyaha byacu ugakurwa mu bantu, ukabambwa hanze y’umurwa! Indir. 364 Gushimisha.