
- This event has passed.
Kuwa mbere 9 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 11.1-18
Ikib.1
Ko wagendereye abatakebwe ugasangira nabo? (3): Petero ubwo yaravuye kwa Koruneriyo asubiye i Yerusalemu, Abayuda bamuhase ibibazo kuko mu muco w’Abayuda ntibyari byemewe ko bicarana n’abanyamahanga cyangwa ngo basangire nabo. Uru rugamba na Yesu yararurwanye (Luka 15.1-2). Icyazanye Yesu mu isi ni ugushaka intama zazimiye no gukuraho urusika rwadutandukanyaga (Gal.3.28). Ese ujya wibuka ko ufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza abatarakizwa aho kubacira urubanza? Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana ngo bahabwe ubugingo buhoraho (18): Nyuma yo gusobanurirwa ko abanyamahanga bamanukiwe n’Umwuka Wera, impaka zahise zihagarara. Kwihana no kubabarirwa ibyaha byagenewa abatuye isi yose (Luka 24.47). Icyifuzo: Sengera abakijijwe barusheho kurangwa n’urukundo kandi bunge ubumwe.