
- This event has passed.
Kuwa mbere 8 Ukwezi kwa mbere Yohana 3.13-21 Ikib.1,2
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege (16): Muri Kristo Yesu niho dushobora kubonera urukundo rw’Imana, urukundo nyakuri rwuzuye, urukundo rukiza rugatanga ubuzima bw’iteka. Uru rukundo ruza ku muntu wihannye, kandi ntirugira umuntu rusubiza inyuma. Mu gihe Abisirayeli bari mu butayu bakivovotera Imana na Mose, Imana yabahanishije kuribwa n’inzoka. Ntibyarangiriye aho, ahubwo yashyizeho indi nzoka umuntu yarebagaho agakira (Kub.21.6-9). Ibi bishushanya urupfu rwa Yesu ku musaraba watwitangiye agapfira ibyaha byacu ngo tubeho, umwizera wese abona ubugingo buhoraho (18). Urukundo rw'Imana ntabwo ruduha uburenganzira bwo gukora ibyaha (19). Dukwiye gushishikariara kuyoborwa n’umucyo w’Imana,udufasha gukora iby’ukuri (21). Gusenga: Mana yacu, duhe kugira kamere nk’iyawe, iduhesha kunesha ibiturushya muri ubu buzima.