
- This event has passed.
Kuwa mbere 7 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 15.12-29
Ikib.2
Nicyo gituma ku bwanjye ntegeka ko turekera kurushya abo mu banyamahanga... (19): Yakobo mwene nyina wa Yesu Kristo akaba n’inkingi mu Itorero ry’i Yerusalemu (Gal.1.19; 2.9) yasobanukiwe ko agakiza kabonerwa Ubuntu kubwo Kwizera Yesu Kristo, bityo ategeka ko badakomeza kurushya abanyamahanga bizeye. Ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by’ibishushanyo (20): Kubera ko abanyamahanga bari bamenyereye ibishushanyo bisengwa, Ababaye abakristo bagombaga kwitandukanya ngo badahumanywa n’ibyo bishushanyo bigatuma imitima yabo yononekara (1Kor.8.7). Ni byiza ko iyo umuntu yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we, agirwa inama yo kwitandukanya n’ibyo yakoraga bitanezeza Imana bishobora kumusubiza inyuma. Muri ibyo harimo ibiganiro bibi, amatsinda mabi n’ibindi (Zab.1.1).