Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 5 Ukwezi kwa kabiri Yohana 7.25-36 Ikib.2,3

February 5, 2024 - February 6, 2024

“Uyu tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.” (27): Muri iki gice abantu b’i Yerusalemu bakomeje kuba mu rujijo no kudahuza ku byerekeye Yesu uwo yari we by’ukuri. Hari abavugaga ko ataba ari we Kristo mu gihe bari bazi aho yaturutse kuko kuri bo ngo Kristo nta wagombaga kumenya aho yaturutse (26-27). Nyamara ibyo bibwiraga ntibyari ukuri kuko inkomoko ya Kristo hano ku isi yari yaratangajwe mu gitabo cy’umuhanuzi Mika (Mika 5:1). Abayuda bashatse gufata Yesu ngo bamwice, ariko ntibabishobora kubera ko igihe cye cyari kitarasohora (30): Igitangaje nuko Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bakomeje imigambi yabo mibi, bohereza abasirikare bo kumufata (32). Aba nubwo bari abayobozi, ntibasobanukiwe Yesu uwo ari we n’umugambi Imana yari imufiteho. Yesu yaberuriye abo bayobozi b’Abayuda ko ari impumyi mu gihe bo batari bazi ko bafite ikibazo (Yoh.9:41). Wowe se usomye aya magambo nta bintu waba udasobanukiwe ukeneye kumva neza? Saba Umwuka Wera agusobanurire, kandi umwumvire birakuviramo imigisha itangaje. Indir. 72 Gushimisha

Details

Start:
February 5, 2024
End:
February 6, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN