Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 4 Ukwezi kwa munani Matayo 19.13-22

Ukwezi kwa munani Taliki 4

Ikib.1

Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga (14): Mu muco wa Kiyuda, abana bajyanwaga ku Mana n’ababyeyi babo bakurikije imihango igenwa n’amategeko ya Mose. Iyo umwana yabaga ari umuhungu w’imfura bongeragaho no kumumurikira Imana (1Sam.1.21-22). Birashoboka ko abigishwa ba Yesu birukanye abana, bazanwaga kuri Yesu bitewe nuko babonaga hari imihango y’Abayuda itubahirijwe uko yakabaye. Abahanga bamwe bemeza ko abana Yesu ahamagara ko baza kuri we, ari abana bageze mu kigero cy’ubukuru gikwiye cyo kuba bamukurikira ubwabo batabihatiwe n’undi muntu. Ntabwo Yesu yita ku bana bonyine, ahubwo yita no ku bantu bose. Uwo musore yumvise 87 Umusomyi wa Bibiliya 2025 iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi (22): Byashoboka ko uyu musore w’umutunzi yakundaga ubutunzi cyane kuruta uko akunda Imana, ikindi kigaragara n’uko yikunze cyane kuruta uko akunda abandi (21-22). Yakobo yasobanuye neza ko gukunda iby’isi cyane bitubuza gukunda Imana (Yak.4.4). Zirikana: Gukurikira inzira y’agakiza n’umutima wose, bidusaba kuyoborwa na Kristo mu nzira zose. Indir.431 Gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 4

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN