
- This event has passed.
Kuwa mbere 30 Ukwezi kwa gatandatu Hoseya 4.1-19
Ikib.1
Ikib.1 Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu (1b): Hoseya yamenyeshejwe impamvu z’urwo rubanza. 1) Nta kuri kukiba mu bantu bayo. 2) Ntakugiraneza bakigira. 3) ntibazi Imana. 4) Kurahira bakica isezerano. 5) Kwica. 6) Kwiba. 7) Gusambana. 8) Kugira urugomo ku buryo amaraso asimbura andi maraso (1-2). Ni cyo kizatera igihugu kurira (3): Si ukurira gusa ahubwo umuntu wese utuye igihugu aziheba. Izi ngaruka z’ibyaha zizagera ku nyamaswa zo mu ishyamba, inyoni zo mu kirere ndetse n’amafi yo mu nyanja. Iyo abantu bakora neza bibahesha amahoro akagera no bindi biremwa. Bakora nabi bakizanira akaga badasize n’ibindi biremwa( Rom.8.19-20). Uramenye udacumuza na Yuda (15): Isirayeli yabwirwaga ko idakwiye kwanduza na Yuda ubusambanyi. Hari igihe usanga aho kwihana, umuntu yanduza n’abandi ibyaha bye, cyane cyane abatarakomera bakaba ariwe bafataho icyitegererezo, bakumva ko gukora ibyaha ntacyo bitwaye nabo bakamwigana. Imbuzi: Ushuka ubwoko bw’Imana azahanwa kandi uzana ibigusha azabona ishyano (Mat.18.6-7).