Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 3 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 5.1-13 Ikib.4

June 3, 2024 - June 4, 2024

Niyimenyaho urubanza rwa kimwe muri ibyo, yature icyaha yakoze, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza (5): Imana yera ntiyihanganira ikibi, ndetse n’igisa nacyo. Ibyaha by’uburyo bwose, bimwe ndetse ushobora gukora ntunibuke ko wagikoze, nko gukora ku kintu gihumanye (2), guturumbukira indahiro ariko ntuyisohoze (4), cyangwa guhisha ukuri kw’ibyo uzi bagutanzeho umugabo mu rubanza (1) , nabyo bigomba kwihanwa kandi bigatangirwa igitambo. Kenshi twe dushyira ibyaha mu matsinda y’ibyaha bito n’ibikomeye, ariko ku Mana icyaha cyose ni icyaha, kandi kigomba kwihanwa. Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama (7): Ku cyaha ntihabaho kurobanura ku butoni, bose bagomba kwihana bagasaba imbabazi batanze igitambo. Abakene bari bemerewe kuzana utunuma duto twitwa intungura, ndetse umuntu yaba ari umukene utashobora no kubona inuma akazana ifu idafite umubavu n’amavuta ya elayo (11). Zirikana: Abantu bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana (Rom.3:23). Abakire n’abakene bakeneye kubabarirwa. Indir. 131 Gushimisha.

Details

Start:
June 3, 2024
End:
June 4, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN