
- This event has passed.
Kuwa mbere 2 Ukwezi kwa gatandatu Zaburi 97.1-12
Ikib.4
Uwiteka ari ku ngoma,.. (1): Uwanditse iyi Zaburi arahamya ko Uwiteka Imana ariyo iri ku ngoma, bityo isi yose igomba kwishima. Ingoma y’Imana ni igitekerezo gihuriweho n’abanditsi batari bake muri Bibiliya bakavuga ko urugomo ruzakurwaho (Yes.9.1-6). Pawulo we avuga ko Yesu niyima ingoma abamwizera tuzimana nawe (2.Tim.2.11-12). Yohana we atubwira uko ubuzima buzaba bwifashe ku ngoma ya Yesu (Ibyah.21.4). Mbese ujya ugira ibyiringiro byo kuzabana na Yesu mu bwami bwo mu ijuru? Ijuru rivuga gukiranuka kwe, amahanga yose yarebye ubwiza bwe (6): Uyu uvugwa hano ntagushidikanya ko ari Yesu Kristo, kuko ubwo yavukaga inyenyeri zo mu ijuru n’Abamarayika batangaje ivuka rye (Luka 2.10-11), no kugaruka kwe hari ibimenyetso bizaba mu ijuru (Mat.24.29-30). Birababaje kuko abantu b’uyu munsi biberaho nk’aho ubuzima burangirira hano mu isi, ndetse n’insengero zimwe na zimwe ntizikivuga ku nkuru yo kugaruka kwa Yesu. Imbuzi: Duhore twiteguye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe Yesu azagarukira. Indir. 214 Gushimisha.