
- This event has passed.
Kuwa mbere 28 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 19.1-15
Ikib. 1, 6
Muri iyo minsi nta mwami Abisirayeli bari bafite (1): Ntagushidikanya ko kuba nta mwami wari muri Isirayeli, umwanditsi w’igitabo cy’Abacamanza abibonamo ikibazo, kuko abigarukaho inshuro zitari nke (18.1; 17.6). Twebwe abafite Yesu twarahiriwe kuko twifitiye umwami, kandi uhoraho. Birashoboka ko kubera kutagira Umwami n’umuhango w’ubutambyi warahagaze, aribyo byatumaga Abalewi bata imirimo bakajya kwishakira amaramuko ahandi (8-9). Muri icyo gihe kandi hari undi Mulewi wasuhukiye mu gihugu cya Efurayimu ashaka umugore i Betelehemu y’i Buyuda, maze uwo mugore akajya asambana n’abandi bagabo kugeza ubwo yahukaniye kwa se. Ijambo ry’Imana ribuza abizera kwahukana (1 Kor.7.10). Bukeye umugabo we arahaguruka ----- amubwira neza kugira ngo amucyure (3): Nubwo umugore yakoze icyaha gihanishwa gusendwa, umugabo yari mwiza maze ajya gucyura umugore we. Yesu nawe yishyizeho ibyaha byacu turababarirwa (Yes.53.5). Zirikana: Kabone nubwo igihe cyaba kibi gute,wowe ujye ukiranuka.