Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 27 Ukwezi kwa gatanu Yesaya 66.1-11 Ikib.5

May 27, 2024 - May 28, 2024

Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki? (1): Imana ntitangazwa n'ubwiza cyangwa ubunini bw'inyubako abantu bubatse nubwo byaba byakozwe kubw’icyubahiro cyayo. Bibiliya itubwira amateka y’insengero eshanu: Urwa mbere rwubatswe na Mose mu ihema, urwa kabiri rwubatswe na Salomo (2 Ngoma 4.19). Urwa gatatu rwubatswe na Zerubabeli (Ezira 5), urwa kane rwubatswe na Herode, atunganya neza urwo Zerubabeli yari yarubatse, urwa gatanu rwasanwe na Yesu Kristo, rukaba ari urugendanwa (umutima). Ni yo mpamvu tugomba kugira umutima umenetse, uhindishwa umushyitsi n’ijambo ry’Imana, kandi Yesu niwe Jambo ugomba gutura muri twe (Yoh.1:1-2, 1 Kor.6.19). Uru rusengero na rwo rugengwa n’amahame ya ziriya nsengero zindi, ndetse rwo rukagira n’akarusho kuko umuntu arusha agaciro ibindi bintu byose. Tugomba kubaho mu buryo buhesha Imana icyubahiro, kandi n’ibyo dukora bigatuma yubahwa mu mibereho yacu. Zirikana : Nimwibuke ibyo mukora (Hag.1.7).

Details

Start:
May 27, 2024
End:
May 28, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN