
- This event has passed.
Kuwa mbere 26 Ukwezi kwa kabiri Yesaya 41.1-16 Ikib.5
“...Ni jyewe Uwiteka uwa mbere n’uw’imperuka, ndi we” (4): Ibi birwa biragereranywa n’amahanga ya kure, kandi abahatuye baratumirwa kuza kuburana n’Uwiteka. Ahagurukije uyu muntu w’igihangange uturutse Iburasirazuba (2), kandi yamuhaye ubushobozi na we ubwe atari yiyiziho (3). Imana irahamya ko ari yo yabikoze. Niyo tangiriro ikaba n’iherezo (Ibyah.22.13). Abataramenya ubushobozi bw’iyo Mana, bata igihe bashaka kwisuganya, cyangwa kwitabaza ibigirwamana (5). “Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije,...”(8): Uwiteka arahamagarira ubwoko bwe kwitandukanya n’abatamwumvira basenga ibigirwamana. Izo nshuti ze zirahabwa amasezerano akomeye yo gushira ubwoba (10). Niba hari abagushyiraho iterabwoba, menya ko kuba uri umugaragu n’inshuti yayo bigushyira mu bari mu gihome abamwubaha baturamo bagakira (Zab.9.10). Zirikana: Nawe uzishimira Uwiteka, wiratane Uwera wa Isirayeli (16b). Kwishimira Uwiteka tujye tubihoza ku mutima. Bituma na we atureba akatwishimira (Fil.4.4).