
Kuwa mbere 25 Ukwezi kwa munani Yobu 7.1-21
Ikib.1,3
Ndaganya mbitewe n’ishavu ryo mu mutima (11): Yobu arabwira Imana, ariko nubwo afite umubabaro na agahinda gasaze, ntabwo ayituka, ntabwo ayirenganya, ahubwo aribanda ku mibabaro itewe n’ibyo yabuze: abana, ubutunzi, ubuzima, umugore none n’inshuti yiringiraga ziramuciraho iteka aho kumukomeza. Abantu bose baramuseka (2.9,6.14,21-23). Yobu yasogongeye imibabaro y’ubwoko bwinshi (4, 13-14): Kwangwa, guhemukirwa no gutereranwa. Kuri we, kurama ntacyo byari bikimaze (16). Niba narakoze icyaha wowe ngutwaye iki? (20): Yobu yatekereje amagambo ya Elifazi, abwira Imana ati: wowe ngutwaye iki, nagucumuyeho iki? Arabizi neza yuko Imana imwishimira, kandi nawe ntacyo yishinja (1 Yoh.3.21) abantu bakurebera muri kamere yabo, n’Imana ikakurebera muri kamere yayo; Kandi nawe wiyizi neza. iryo niryo banga Imana yaduhishe nta muntu uzi undi, muri byose Yobu yirinze gucumura (13.15). Inama: Kumenya Imana, kumenywa nayo no kwimenya ubwacu nibyo biturinda gucumura. (1Kor.15.34). Indir. 207 Gushimisha.