Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 24 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 12.1-8 Ikib.7

June 24, 2024 - June 25, 2024

Umugore nasama inda akabyara umuhungu azamare iminsi irindwi ahumanye, nk’uko ajya ahumana mu minsi y’umuhango w’abakobwa (2): Imana ihuza kubyara k’umugore no kujya mu mihango y’abakobwa kuko byombi bikurikirwa n’ibimenyetso byenda kuba bimwe biva mu mugore. Mu gihe batagira ibyo kwifashisha nk’ibiriho uyu munsi, Imana yarindaga abagore n’abakobwa kujya ku karubanda, ngo batagaragara batembeweho n’ibibavamo, kandi ikabarinda gukoreshwa imirimo ivunanye. Iri ni itegeko riva mu rukundo rw’Imana kuruta uko riva mu gusuzugura abagore nk’uko bamwe bajya baryumva nabi! Kandi naba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azazane intungura ebyiri (8): Mbega kwicisha bugufi gukomeye k’Umwami wacu! Igihe bamuzanaga mu rusengero, Yosefu na Mariya bari bazanye intungura ebyiri, bari abakene batabona umwana w’intama! (Luka 2:24). Gusenga: Mana data ujye unshoboza guhora guha ituro ry’ishimwe muri byose.

Details

Start:
June 24, 2024
End:
June 25, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN