Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 23 Ukwezi kwa gatandatu Abacamanza 12.1-15

Taliki 23 Kamena

Qn. 7

Ikib.7 Niki cyatumye ujya kurwana n’Abamoni ntudutabaze (1): Birashoboka ko Abefurayimu hari abantu batashakaga kwifatanya mu gutabara no kurwanirira Abayirayeli mu ntambara, ahubwo intambara yarangira bakagira ipfunwe ry’uko badafite ijambo mu birori byo kwishimira itsinzi. Impamvu tuvuga ibi ni uko no mugihe cya Gideyoni, Abefurayimu baje ku mutonganya intambara yamaze kurangira (8.1). Mu miryango yacu no mu kazi kacu harimo abantu bitwara nk’Abefurayimu, bibwira ko ntacyo umuntu yashobora batagufashije, kandi niyo wabasaba ubufasha ari nta cyizere ko bakabaye barabutanze. Imana ishimwe ko itajya ibura mu gihe cyose tuyikeneyeho ubufasha (3;Zab.46.2). Barwana n’Abefurayimu, Abanyageleyadi Barabica (4): Ishyari ni ikintu kibi cyane Abefurayimu bananiwe gutabara abavandimwe babo barwana n’ abanyamahanga “Abamori”, none babituye kubarwanya. Iyo tudafashije umuvandimwe twakabaye tumureka akiberaho. Zirikana: Yesu yaje mube ntibamwemera (Yoh.1.10).

Details

Date:
Taliki 23 Kamena

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN