Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 22 Ukwezi kwa mbere Amosi 1.1-2.3 Ikib.1

January 22, 2024 - January 23, 2024

Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari i Yerusalemu (2): Ubutumwa bujyanye no kwivuga k’Uwiteka, ntabwo ari umwihariko w’Umuhanuzi Amosi ubuvuga, ahubwo abuhuriyeho n’Umuhanuzi Yoweli (Yow.4.16). Gusa ikinyuranyo cy’abo bahanuzi bombi; Amosi na Yoweli, ni uko mu gihe cya Yoweli Uwiteka azivuga arengera Isirayeli, naho mu gihe cya Amosi, Uwiteka yivuge arwanya Isirayeli. …Hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy’isi kikaba (1): Abantu bamwe batekereza ko nta mutingito wabaye muri biriya bihe, ahubwo byari ukugereranya uko Imana izahana Isirayeli. Umuhanuzi Zekaliya nawe yagereranyije guhanwa n’Imana n’umutingito wabayeho mugihe cy’Umwami Uziya (Zek.14.4-5). Gusumirwa n’ukuboko kw’Imana biteye ubwoba, niyo mpamvu dukwiye kujya twiyeza kugira ngo ubwo Yesu azaza guca imanza tuzagaragare tudatsinzwe n’urubanza. Zirikana: Imana yacu yiteguye gutanga ingabo ngo iturengere. Indir. 27 Gushimisha.

Details

Start:
January 22, 2024
End:
January 23, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN