
- This event has passed.
Kuwa mbere 19 Ukwezi kwa kabiri Yohana 10.31-42 Ikib.1,3
--“Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data...” (32): Mbega umurimo Yesu yahuye na wo! Ibaze nawe gusobanurira abantu badashaka kumva, nuko ibyo ubabwira ntibabihe umwanya ukwiriye! Abayuda bakomeje gushidikanya Yesu no kumuhata ibibazo byinshi bisa nk’agahimano. Ariko Yesu yakomeje kubasubirisha ingingo zifatika kandi atuje (31-38). Twe iyo duhuye n’abatugisha impaka kandi tuzi ko ibyo tuvuga ari ukuri, tubyitwaramo dute? Yesu yashinjwaga icyaha cyahanishwaga kwicisha umuntu amabuye (33), ariko byasabaga byibura abahamya babiri bashinja uregwa bafite gihamya. Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere (37): Ibya Yesu byarabagoye kuko ibyo bamuregaga byaburaga gihamya kandi imirimo akora igahura n’ibyo Data ashaka. Bariya Bayuda babonye amahirwe yo kubana na Yesu no kumwumva inshuro nyinshi, babipfusha ubusa ntibahinduka. Ikibazo: Mbese ukuri twunguka hari impinduka kuzana mu buzima bwacu, cyangwa abatwigisha baruhira ubusa? Indir.174 Gushimisha.