
Kuwa mbere 18 Ukwezi kwa munani Zaburi 100.1-5
Ikib.4
Mwabari mu isi yose mwe, muvugirize Uwiteka impundu (1): Iyi ni imwe muri Zaburi yakunzwe cyane n’amatorero menshi, ku buryo iririmbwa no mu materaniro yo ku cyumweru. Ni imwe muri Zaburi za Dawidi zihamagarira isi yose guhimbaza Imana. By’umwihariko iyi Zaburi ikangurira abatuye isi bose gukorera Uwiteka bishimye. Yakobo nawe yasabye abakristo ko bagomba kurangwa n’ibyishimo (Yak.1.9-11). Umuhanuzi Habakuki we avuga ko nta mpamvu n’imwe ya mukuraho ibyishimo (Hab.3.17-19). Ibyishimo ni imwe mu mbuto z’aho Umwuka Wera aba (Gal.5.22). Iki cyumweru dutangiye cyahariwe kuzirikana imirimo n’ibikorwa by’Umuryango w’Abasoma Bibiliya, turakwifuriza kuzabana n’abandi mu bihe byo kunezererwa Imana, kwishimira muri Yesu, kuririmba no kubyina. Mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza (4): Iyi Zaburi iratubwira uburyo bagombaga kwinjira mu rugo rw’Imana, ariryo hema ry’ibonaniro basengeragamo Imana, bakayitura n’ibitambo muri kiriya gihe. Mugihe cyacu twakabaye twinjira mu nsengero zacu twishimye, duhimbaza Imana. Zirikana: Dukwiye kunezezwa n’uko bikidukundira guterana n’abandi ku nsengero zacu. Indir. 218 Gushimisha.