
- This event has passed.
Kuwa mbere 17 Ukwezi kwa gatandatu 2 Abakorinto 11.1-15 Ikib.1,3
Kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana (2): Pawulo yasabye Abanyekorinto kumwihanganira, kubera ko abafuhira ifuhe ryo muburyo bw’Imana. Birashoboka ko yabyitaga ubupfu bwe, kubera ko imbaraga yakoresheje ababwira ubutumwa bwiza, bakagombye kuba barakuze mu gakiza, bataba barakuze akabareka. Iyo ukomeje guhatiriza mu ivugabutumwa, hari ababyita ubupfu. Ariko ubuntu bw’Imana ntabwo bujya burambirwa. Imana ihora yiteguye kwakira uyisanze wese. Imana nayo itugirira ifuhe (Kuva 20:5,34;14) Gut.4:24, Ez.8:5). Pawulo akunda Abanyakorinto niyo mpamvu abagirira ifuhe. Birashoboka cyane ko yahisemo kubagezaho Ubutumwa bwiza kubuntu ntacyo abasabye, kubera ko yarazi neza ko batarakura mu gakiza, bityo bagashobora kuba batarasobanukirwa neza ko agakiza k’Imana ari ubuntu. Bityo bakwiye gukurikira Yesu Kristo, nta nenge bafite. Ikibazo: Mbese natwe tugira bene iri fuhe kuri bene Data batandukiriye inzira z’Imana, ndetse n’abatarakira Kristo? Indir.105 Gushimisha.